Ubumenyi rusange ku mushinga (5) :

Gusuzuma

Hari gusuzuma ibikorwa ugikora: bituma wagira icyo uhinduraho, ugabanya cyangwa wongera

Ushobora no gusuzuma urangije umushinga : bituma ureba ko intego yawe yagezweho ukamenya amakuru ajyanye na gahunda zitaha, ukamenya n'akamaro umushinga wagize ku bo wari uteganyijwe.

Gusuzuma bishobora gutuma usubiramo umushinga wawe, cyangwa se ukawongera ndetse ushobora kuba wanawuhindura cyangwa ugakomeza uwo wari ufite ariko noneho ku buryo bwiza kurushaho.

Ubundi umuntu ukora umushinga nyawo yagombye guhora ashakisha igishya yakongera ku bikorwa kugira ngo bijyane n'ibihe cyangwa se uniyongere ntuhore ku ntera imwe.

Niyo mpamvu iyo nzira y'umushinga yose umuntu anyuramo iboneka nk'uruziga kuko umuntu atangirira ku ngingo ya mbere iyo amaze gusuzuma agira ngo akosore, yongere cyangwa atangire bundi bushya.

Iyo nzira umuntu yayigereranya n'uruziga rufunze, kuko nyuma yo gusuzuma ugaruka ku ngingo ya mbere yo gukusanya ibitekerezo.

- Isesengura,
- Gukusanya ibitekerezo,
- Gusesengura ibitekerezo,
- Gushyiraho intego,
- Kwiga umushinga,
- Gukora gahunda,
- Gushyira mu bikorwa,
- Gusuzuma Isoko.

Mu gihe cyo guhitamo umushinga kdi unatekereza cyane ku isoko ryawo. Mu kubitekerezaho no kurisesengura ushobora kwibanda kuri izi ngingo zikurikira:

Ibicuruzwa

Utekereza ku bwoko bwabyo, niba bizabikika, uko bizaba bingana, uko bipfunyikwa mu kugurisha ibipimo bigurisha (ikibo, agatebo, agafuka,.., ubwiza bwabyo, akarusho urenza ku bandi bakora nk'ibyawe.

Ahacururizwa

Ureba uko hareshya ugereranyije n'abaguzi uteganya, niba bashobora kuhagera vuba kandi batavunitse, niba bajyanye n'ibivuye mumushinga wawe.

Igiciro

Ureba niba abaguzi bawe bafite ubushobozi bwo gutnyuka icyo giciro. Ugereranya n'ibindi biciro biri muri ako karere. Niba ugiye hejuru yabyo, ureba niba hari impamvu y'akarusho igaragara, ushobora no kujya hasi ariko udahomba.

Kwamamaza

Ni ngombwa ubundi guteganya mu mushinga wawe ko uzashaka n'uburyo bwo kwamamaza ibicuruzwa. Byaba ngombwa ukabiteganyiriza n'agaciro kabyo. Ushobora ariko kwamamaza ukoresheje uburyo bworoheje, icyangombwa ni ukumenya icyo ucuruza n'ibiciro.

Igihe

Ureba niba igikorwa uteganya mumushinga wawe kiberanye koko n'igihe ugiye kugikoreramo. Ukiha gahunda ihamye.

Urugero: nzatangira umushinga wo kudoda imyenda y'ishuri y'abana mu ntangiriro z'umwaka w'amashuri.

Abantu

Umukiriya n'umwami. Ni ngombwa gutekereza ku kuntu azafatwa neza, agahamagarwa, agahabwa intebe, urugwiro,.. wongera kwibaza kandi niba afite ubushobozi bwo kugura, niba ari ibyo akora.